Imbuto Foundation
@Imbuto
Engaging, Educating, and Empowering our communities for sustainable change.
ID:85319090
http://www.imbutofoundation.org 26-10-2009 13:49:30
9,4K Tweets
182,3K Followers
210 Following
“ #DearSurvivor - Kuri mwe mwarokotse,
Tuzirikana amahitamo yanyu yo kubaho, mukanga guheranwa n’ishavu. Kwibuka bikomeze guhamya ishema dutewe no kuba mutwaje mu buzima, uyu munsi tukaba tubafite. Mpore, Rwanda!” - Nyakubahwa First Lady of Rwanda
#Kwibuka30
“ #DearSurvivor , we recognise your resolve to rise up, and your refusal to sink under the weight of this unimaginable pain. Let the protection of our memory attest to how thankful we are that you are still here today, fighting on.
Mpore, Rwanda.” - Our Chairperson…
Ikinamico #UmwanaWanjyeIshemaRyanjye uyu munsi irakomeje!
Igice cya 3 kiragaruka ku ruhare rw’ababyeyi n’ abarezi mu kwitabira ibikorwa by'amasomero yo mu midugudu, byongerera abana amahirwe yo kwitoza gusoma no kwandika kandi bigatuma basabana n'abandi.
Ni kuri uyu wa gatanu,…
Kwandikisha umushinga wawe muri #iAccelerator6 bisaba iki?
Niba ufite umushinga ufite igisubizo ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyangwa akato gahabwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, iyandikishe.
Sura imbutofoundation.org/iaccelerator/ umenye andi makuru!
AMATSIKO ASHIRE!
Nk'uko mwari mutegereje muri benshi , kuri uyu wa kane muzakurikira uko abanyempano bitwaye mu Southern Province | Rwanda.
Ntimuzacikwe kwirebera ubudasa bw' impano zitandukanye z'urubyiruko rw'u Rwanda rwahuriye Huye District.
Together, we create an empowered future!
Heartfelt thanks to Ministry of Health | Rwanda for their steadfast commitment to advancing health development through strengthened partnerships!
#ImbutoEngages
Rubyiruko, tubazaniye inkuru nziza!
Buri wa Kane kuri Rwanda Broadcasting Agency (RBA), saa tatu z'umugoroba (9 pm) muzajya mukurikira uko amarushanwa ya #ArtRwanda_Ubuhanzi yagenze.
Tubararikiye gukurikira uko abanyempano bitwaye mu Southern Province | Rwanda
Ntimuzacikwe!
Rubyiruko, ubu ushobora kwiyandikisha muri Gahunda ya #iAccelerator6 ukerekana umushinga wawe utanga ibisubizo ku bibazo by’ubuzima bibangamiye sosiyete.
Andikisha umushinga wawe uyu munsi kuri imbutofoundation.org/iaccelerator/
Andikisha umushinga wawe uyu munsi!
Sura urubuga imbutofoundation.org/iaccelerator/ maze utange umushinga wawe muri #iAccelerator6 .
Aya ni yo mahirwe yawe yo gutanga umusanzu mu gufasha urubyiruko kubona ibisubizo ku bibazo by'ubuzima bibangamiye sosiyete.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, VUGAYABAGABO Jackson, yasobanuye ko gahunda ya #iAccelerator ari gahunda ifasha urubyiruko guhanga udushya, ndetse ko icya mbere kibashishikaje ari ugutiza urubyiruko imbaraga, kuko ari cyo gisobanuro cya 'Innovation Accelerator'.
#iAccelerator6 yatangijwe ku mugaragaro mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ kuri Rwanda Broadcasting Agency (RBA).
Gahunda ya #iAccelerator6 igamije gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Umuryango Nyarwanda, bizana impinduka ku buzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe.
#HappeningNow
Together with @vuga_jackson, DDG at @imbutofoundation, Darius Gishoma, Division Manager of Mental Health Division at Rwanda Biomedical Centre, & GISUBIZO Gaelle, #iAccelerator Phase2 winner, we are officially launching #iAccelerator 6.
Live Now: youtube.com/live/_MgdxAlTv…
Mu #ImbugaCityWalk hakomeje kubera imurikabikorwa ry'ibihangano mu buryo bw'amajwi n'amashusho bigaragaza akaga abagore bahuye nako mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo gufatwa ku ngufu no guhohoterwa ariko nyuma y'ibyo byose bagahagarara bemye. #Kwibuka30
Min. UTUMATWISHIMA yashimiye umuryango Our Past Initiative ku mwanya w'agaciro bagenera urubyiruko cyane cyane abavutse nyuma ya jenoside kugira ngo bamenye amateka y’ukuri. Yasabye urubyiruko kuba maso kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside icike burundu.