Ministry of Local Government | Rwanda
@RwandaLocalGov
Official Twitter account of the Ministry of Local Government - Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu | Email: [email protected] | Toll Free: 5353
ID:287538694
http://www.minaloc.gov.rw 25-04-2011 05:47:05
20,3K Tweets
280,3K Followers
248 Following
Minisitiri J Claude Musabyimana yagiranye ibiganiro nyungurabitekerezo n’abagize inama ngishwanama y'inararibonye REAF RWANDA byibanze ku kubasobanurira ishusho ya gahunda ziri mu nshingano za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu miyoborere n’imibereho y’abaturage.
Kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage mu nteko zabo birakurikirwa no kuganira ku ngingo zirimo:
• Kwirinda/gukumira ibiza
• Gukangurira abaturage gufata indangamuntu [ufite ikibazo ahamagara kuri 3500]
• #GiraWigire
• Sisiteme imibereho [*195].
#UmuturageKuIsonga
Ikipe y'Umurenge wa Kimonyi ihagarariye Amajyaruguru yatsinze 1-0 Umurenge wa Jabana uhagarariye Umujyi wa Kigali.
Biteganijwe ko umukino wa nyuma wo guhatanira igikombe uzahuza Kimonyi na Rubengera i Rubavu ku itariki ya 5 Gicurasi 2024. #KagameCup
Biri kuba: Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu J Claude Musabyimana yifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe. Ni igikorwa cyitabiriwe n' Abaminisitiri batandukanye, Abadepite, Tito Rutaremara, n'izindi nzego.
📸Amafoto: Kuri iki Cyumweru, abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange #CarFreeDay iba kabiri mu kwezi. Barakora siporo yo kwirukanka, gutwara amagare, kugenda n'amaguru, imyitozo ngororamubiri, imbyino, imikino inyuranye, ...
Siporo ni ubuzima!
Mwaramutse,
#RwandaPolice irabamenyesha ko ubu umuhanda Muhanga - Ngororero uri nyabagendwa.
Murakoze
Uyu munsi Minisitiri J Claude Musabyimana yayoboye inama y'Intara y'Uburengerazuba yitabiriwe n'Abagize Komite Nyobozi z'Uturere n'inzego z'umutekano yasuzumye aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa mu nzego zigize iyi ntara.
Nyuma yo gusura abaturage, ku mugoroba Minisitiri J Claude Musabyimana yagiranye inama n'abakozi b’Akarere ka Rusizi District, abashishikariza gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza, kwita ku iterambere, imibereho n'umutekano by’abaturage no kubaha serivise izira gusiragira.
Minisitiri J Claude Musabyimana yagendereye Akarere ka Rusizi District abanza gusura abaturage bo mu Murenge wa Butare; bamubwiye gahunda bafite mu kwivana mu bukene n'imishinga yo kwiteza imbere hanyuma banamugezaho ibibazo bagifite.