Umwalimu Sacco
@mwalimusacco
This is the Savings & Credit Cooperative for Rwandan teachers & education professionals.
Email: [email protected]
Tel:+250781469546
Hotline: 7575
ID: 1247847175448670209
http://www.umwalimusacco.rw 08-04-2020 11:23:09
2,2K Tweet
14,14K Takipçi
141 Takip Edilen
#NdiReady #DusangireLunch Patrick Niyonshima🤙 ❤️🇷🇼💯
Muri ubu bukangurambaga, abanyamuryango b'Umwalimu SACCO mu karere ka Kamonyi District bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri serivisi za Umwalimu Sacco badasobanukiwe neza, DG Uwambaje Laurence abaha ibisubizo, ndetse anaboneraho umwanya wo kwakira ibitekerezo n'ibyifuzo byabo.
Uyu munsi ku itariki ya 05/09/2024, ubukangurambaga bugamije gusobanurira abanyamuryango serivisi n'imikorere bya Umwalimu Sacco bugeze ku musozo, aho buri kubera mu turere twa Kayonza District na Rwamagana District.
Muri Kayonza District, ubu bukangurambaga bwahuje abanyamuryango basaga ijana bayobora ibigo by'amashuri, aho bari gusobanurirwa serivisi z'imari zitangwa na Umwalimu Sacco hagamijwe ko na bo bazarushaho gusobanurira abo bayobora.
Ubwo yatangizaga ubu bukangurambaga,Bwana NIYITANGA Jean Damascène Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kayonza District yashimye ibikorwa bya Umwalimu Sacco biteza imbere uburezi,ahereye ku kuzamura imibereho ya mwarimu binyuze mu kumuha serivisi z'imari zihendutse utasanga ahandi.
Nyuma yo kubaganirira ku mavu n'amavuko ya koperative yabo, DG w'Umwalimu SACCO Mme Uwambaje Laurence yabwiye abanyamuryango bo muri Kayonza District ko ibyiza byose n'iterambere Umwalimu Sacco igezeho ari bo ibikesha, abizeza ko imbere ari heza kurushaho bakomeje kubigiramo uruhare.
Abanyamuryango batandukanye b'Umwalimu SACCO muri Kayonza District bashimye uburyo bushya kandi bwizewe Leta yashyizeho bwo kwishyura ishuri binyuze mu ikoranabuhanga rikorana na konti z'ibigo by'amashuri zifunguje mu Umwalimu Sacco,kuko bworoheje icungamutungo mu bigo by'amashuri
Mu gusoza ubu bukangurambaga, abanyamuryango b'Umwalimu SACCO mu karere ka Kayonza District bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri serivisi za Umwalimu Sacco badasobanukiwe neza, DG Uwambaje Laurence abaha ibisubizo, ndetse anaboneraho umwanya wo kwakira ibitekerezo n'ibyifuzo byabo.
Muri Rwamagana District, ubu bukangurambaga bwahuje abanyamuryango basaga ijana na mirongo ine bayobora ibigo by'amashuri basobanurirwa serivisi z'imari zitangwa na Umwalimu Sacco hagamijwe ko na bo bazarushaho gusobanurira abo bayobora bityo nabo bakabasha kwisanzura mu kuzikoresha!
Atangiza ubu bukangurambaga, Mme MUTESI Priscah Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwamagana District, yavuze ko nta mpungenge mwarimu agifite zo kwibaza uko azatera imbere kuko yashyiriweho Umwalimu Sacco ngo imuherekeze mu iterambere binyuze muri serivisi zayo z'imari zihendutse.
Amaze kubagezaho ikiganiro ku mavu n'amavuko ya koperative yabo, DG wa Umwalimu Sacco Mme Uwambaje Laurence yasabye abanyamuryango kumuha ibitekerezo n'ibyifuzo byabo kugira ngo bizashingirweho mu gushyiraho gahunda y'ibikorwa y'imyaka itanu iri imbere hagamijwe gusubiza ibyifuzo byabo.
Abanyamuryango batandukanye bo muri Rwamagana District bashimiye ubuyobozi bukuru bwa Umwalimu Sacco ku bwo kubegera bakabasobanurira serivisi n'imikorere bya koperative yabo. Bagaragaje ko bishimira serivisi bahabwa, baboneraho n'umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibyifuzo byabo.
Asoza ubu bukangurambaga Mme Umutoni Karangwa, Mayor wa Rwamagana District yavuze ko Umwalimu Sacco igira uruhare rukomeye mu iterambere rya mwarimu,ashima urwego iyi koperative igezeho mu birebana n'imitangire ya serivisi z'imari, asaba abanyamuryango bayo gukomeza kuyiba hafi.