Jado Tuyizere
@JadoTuyizere
News Editor since 2017.
Journalism and communication in my veins.
ID:808985955608776704
http://igihe.com 14-12-2016 10:44:16
879 Tweets
811 Followers
1,2K Following
Abanyeshuri ba Green Hills Academy, basobanuriwe amateka y’u Rwanda, bamenyeshwa ko iyo ingabo za RPA Inkotanyi zitarwana urugamba rwo kubohora iki gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari guhagarikwa.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/amakuru/u-rwan…
Ingabo z’u Bushinwa zari zimaze imyaka 21 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, zatashye.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/amakuru/muri-a…
Perezida Kagame aherutse gutangaza ko uwari umukozi wo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yicishije mubyara we bakoranaga witwaga Florence.
Uwo mukozi wa Loni ni nde?
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/ubutabera-2047…
Perezida Paul Kagame yavuze ko ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwanze gukora iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya, wabaye umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/amakuru/u-rwan…
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashimangiye ko igihugu cye n’ibindi by’inshuti byashoboraga guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ko nta bushake byari bifite.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/amakuru/articl…
Perezida Kagame yagaragaje ko yifuza kubona u Rwanda ruteye imbere kandi rutekanye kurusha uko rumeze ubu mu gihe atazaba akiruyobora, agaragaza ko afite icyizere cy’uko ruzabona undi muyobozi mwiza.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/politiki/amaku…
Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri RDC, bwasabye urukiko rukuru rw’igisirikare gukatira igihano cy’urupfu abofisiye 11 bushinja ibyaha bifitanye isano no guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/ubutabera-2047…
Leta y’u Burundi yatangaje ko nta biganiro iri kugirana n’iy’u Rwanda, bigamije gufungura imipaka yafunzwe muri Mutarama 2024.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/politiki/amaku…
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga ibidukikije (UNEP), ryagaragaje ko mu mwaka wa 2022, byibuze toni miliyari 1.05 y’ibiribwa yamenwaga ku munsi, mu gihe abarenga miliyoni 783 bari bugarijwe n’inzara.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/ibidukikije/ib…
I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, ubutegetsi bwa RDC bwivuguruje ku isezerano bwatangiye i Luanda muri Angola ryo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR.
✍︎ Jado Tuyizere
igihe.com/amakuru/articl…
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), yagejejweho ikibazo cy’abasirikare b’abakobwa mu ngabo z’u Rwanda (RDF), batambarirwa na bagenzi babo b’abakobwa iyo bakoze ubukwe.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/amakuru/u-rwan…
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) yateguye umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n’imiyoborere yazo.
✍︎Jado Tuyizere
igihe.com/amakuru/u-rwan…
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yanenze imyitwarire ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bindi bihugu bikomeye ku Isi bifatwa nk’ibikeba.
✍︎Jado Tuyizere
ow.ly/BqBI50QNRQ7