Rutsiro District
@RutsiroDistrict
The official Twitter handle of Rutsiro District, Government of Rwanda | Akarere ka Rutsiro
ID:301985969
http://www.rutsiro.gov.rw 20-05-2011 12:05:35
4,0K Tweets
28,5K Followers
596 Following
Follow People
Rutsiro: twabyukiye muri siporo ya bose idasanzwe igamije gushishikariza abagore kwitabira siporo. Iyobowe na Meya Kayitesi Dative, siporo yatangiriye ku biro by'Akarere yerekeza kuri sitade Mukebera aharatangirwa ibiganiro Biteganyijwe.
#SiporoNiUbuzima #AbagoreTwagiye
Badahigwa mu mihigo ba Rutsiro, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru turazindukira muri siporo ya bose idasanzwe by'umwihariko ba Mutimawurugo mwitabire uko bikwiye. Turahagurukira muri santere ya Congo Nil twerekeza kuri sitade Mukebera. #SiporoNiUbuzima #AbagoreTwagiye
Kuri hotel Ibigabiro/ #Rutsiro habereye inama y'Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'urubyiruko. Inama yafunguwe na Meya Kayitesi Dative ifite insanganyamatsiko igira it: 'Rubyiruko, dusigasira ibyagezweho mu myaka 30 duharanira kubyongera.' Ministry of Local Government | Rwanda Western Province I Rwanda
Buri Munyarwanda ufite imyaka 18 y’amavuko kuzamura, udafite imiziro, yemerewe gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Reba imiziro ituma umuntu atakaza uburenganzira bwo gutora.
#AmatoraMuMucyo
Ujya wibaza ibisabwa uwifuza kuba umukandida depite mu byiciro by'abagore, urubyiruko cyangwa abafite ubumuga?
🔘 Kuba uri Umunyarwanda
🔘 Kuba uri inyangamugayo
🔘 Kuba ufite nibura imyaka 21 y'amavuko
Gutanga kandidatire bisigaje umunsi 1.
Reba ibyitwazwa.
#AmatoraMuMucyo
Tariki 2 Kamena 2024 ni siporo rusange yihariye y'abagore. Ni muze twese twifatanye na ba Mutimawurugo mu gusigasira ubuzima bwacu dukora siporo. #SiporoNiUbuzima
Tangira icyumweru wibuka kwireba cyangwa kwiyimura ku ilisiti y’itora kugira ngo uzabashe kwitorera abayobozi.
👉🏾 Kanda *169# ukurikize amabwiriza
👉🏾 Sura amatora.nec.gov.rw
Ufite ikindi kibazo, abakorerabushake bari ku rwego rw'akagari baragufasha.
#AmatoraMuMucyo
Nyuma y'umuganda, abaturage n'abayobozi baganiye kuri gahunda za Leta zitandukanye harimo kunoza imyiteguro y'amatora ya Perezida wa Repubulika n'abadepite yo ku wa 15 Nyakanga 2024, isuku na gahunda yo kwikura mu bukene. Ministry of Local Government | Rwanda Office of the PM | Rwanda Western Province I Rwanda
Mu karere ka #Rutsiro habereye igikorwa cyo #kwibuka30 abikorera bazize #Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rwa Western Province I Rwanda. Umushyitsi mukuru yari Guverineri Bwana Dushimimana Lambert ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative.
Ku bufatanye na World Vision Rwanda, mu karere hatangijwe gahunda y'iziko igamije gukura abana mu kibazo cy'imirire mibi. Izamara iminsi 12 ifasha abana 14471 bagaragaye nyuma yo gupima abana bose bari hagati y'amezi 6 n'imyaka 5. Ni gahunda ya 'Professional' Umuganda ikomeje.